Naason uvugwaho kutumvikana na DJ Theo

Hari ubwumvikane buke hagati ya Naason na DJ Theo umuyobozi wa Bridge Recordz


Yanditswe kuya 30-07-2012 saa 09:57 na Gentil Gedeon Ntirenganya


Kigali - Umusore usanzwe utunganya amajwi agakora n’injyana muri Studio ya Bridge recordz Naason ntacana uwaka na DJ Theo kuko ubu Naason muri iyi Studio yahisemo kuba ahagaritse akazi nkuko abivuga mu gihe Theo we avuga ko ari we wahagaritse Naason kubera imyitwarire mibi.
Mu cyumweru gishize iyi studio yamaze iminsi ifunze idakora, kuko uwitwa DJ Theo ushinzwe kugenzura imikorere y’iyi yavugaga yavugaga ko impamvu bahagaze ari uko nta muntu wo gutunganya amajwi wari waboneka kandi abantu bari bamenyereye ko hakoreramo Naason.

Ubwo DJ Theo yabazwaga impamvu Naason atari gukorera abakiriya b’iyi nzu, yavuze ko yabaye ahagaritse Naason kubera impamvu z’imyitwarire kuko ngo akunda kuzana abakobwa muri Studio ndetse akazana n’abandi bantu kandi bitemewe.

Ku mugoroba wo ku cyumweru Naason yumvikanye abwira ikiganiro Salus Relax ko ntamuntu wamwirukanye ahubwo ko yabaye ahagaze kubera ibintu atumvikanaho na DJ Theo.

Naason yagize ati “ sinaguma gukorera mu kavuyo kari muri iyi studio kazanywe na DJ Theo ikindi kandi si jye wa mbere ukoreye muri Bridge igihe gito kuko iyi Studio idafite imikorere itari myiza’’ Naason yatanze urugero rw’uko mu minsi ishize yagiye gukorera Tom indirimbo ariko Theo akamana urufunguzo rwa Studio mu gihe Tom ari umukiriye ukomeye w’iyi Studio ibi rero ngo sibyo byakwitwa imyitwarire mibi ahubwo ni imyitwarire mibi ya Theo aho kuba iya Naason.

Bridge record ikunda kurangwa n’ibibazo hagati y’abayicunga ndetse n’abatunganya indirimbo kuko mu minsi ishize ubwo Junior yari agikoreramo ntiyakunze kumvikana n’uwitwa Kagabo wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri munsi muri iyi nzu.
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: Rubanda
Ubutumwa:
cyangwa Bridge bayihambyemo umu....lol ni abantu b'abagabo nibumvikane bareke kwiha rubanda! Ariko abastars bapfa iki no kwiha rubanda???
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 30 / 07 / 2012, 18:08

Leave your comment






Ifoto y'icyumweru
Salax Awards kuwa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2013 muri Kigali Serena Hotel

Copyright IKIREZI Group. All rights reserved.
Designed and developed by UMUGANGA.com Team